Rutahizamu w’Umunyabrazil ukinira Real Madrid, Rodrygo Goes, ari mu bihe bitamworoheye nyuma yo gushyirwaho agahigo katifuzwa na buri mukinnyi: kuba umukinnyi wa mbere wa Real Madrid wakinnye imikino myinshi adatsinze igitego na kimwe.
Amakuru aturuka muri Espagne yemeza ko Rodrygo amaze gukina imikino 31, ingana n’iminota 1339 mu kibuga, atarareba mu izamu.
Ibi bituma agera ku gahigo atigeze agira kuva yakinjira muri iyi kipe ikomeye yo muri La Liga.
Inshuro ya nyuma Rodrygo yatsindiye Real Madrid ni ku wa 4 Werurwe 2025, kuva ubwo akaba atarabasha kongera kwinjiza umupira mu nshundura nubwo akenshi aba ahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Ibi bibaye mu gihe Real Madrid ikomeje urugamba rwo gushaka kwisubiza ibikombe muri shampiyona no ku rwego rw’u Burayi, bityo ibihe bya Rodrygo bikaba byatangiye guteza impaka ku bakunzi b’iyi kipe.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo uyu musore ari mu bibazo byo kutabona intsinzi ku giti cye, akomeje kugira uruhare mu mikinire ya Real Madrid mu rwego rwo gutanga imipira, gukora ubuhanga ku rundi ruhande no gufasha ikipe kubona amahirwe.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Real Madrid n’umutoza Xabi Alonso bakomeje kugaragaza icyizere kuri uyu mukinnyi, bavuga ko gutsinda bidashobora kumunanira igihe cyose akomeje gukora cyane.
Rodrygo yanditse amateka mabi mu mateka ya Real Madrid

