Riderman yatomagijwe n’umugore we ku isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze

Riderman yatomagijwe n’umugore we ku isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze

 Aug 16, 2024 - 14:48

Nadia Farid Ishmael umugore w’umuraperi Riderman, yateye imitoma umugabo we mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo, amubwira amagambo aryohereye harimo kumwibutsa ko yamubereye inshuti nziza n’ibindi.

Mu butumwa burebure Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ashimira Imana byimazeyo ku bw’umugabo mwiza yamuhaye bagatangirana urugendo rushya rw’ubuzima kuri iyi tariki ya 16 Kanama mu buryo bwemewe n’Imana, imiryango yabo ndetse n’imbere y’amategeko y’igihugu.

Muri ubu butumwa yafashe umwanya kandi ashimira umugabo we Riderman bakomeje kurugendanamo neza mu mahoro n’ubwuzu bwinshi, amushimira kuba yarakoresheje ibikorwa bigatuma asobanukirwa neza ijambo ‘Mubaye umwe’ atajyaga yumva.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’ishyingirwa rukundo rw’ubuzima. Ndashima Imana cyane. Amashimwe yuzuye umutima ku bw’urugendo rwiza twatangiranye kuri iyi tariki mu buryo bweruye kandi bwemewe imbere y’Imana, imiryango yacu ndetse n’igihugu

“Reka ngushimire kuba turugendanamo neza mu bwuzu bwinshi, ngushimire ko kubana nawe byatumye nsobanukirwa ijambo ntumvaga mbere ‘mubaye umwe’ bitanyuze mu magambo ahubwo kuko tubibanyemo.”

Yakomeje amwibutsa ko amukunda byimazeyo kuko yamubereye inshuti nziza imuhumuriza, imusetsa, imutega amatwi kabone n’ubwo yaba ahuze ndetse akaba anamukosora mu gihe yakosheje kandi akabikora atamuhutaje.

Yamubwiye ko kandi ahamya adashidikanya ko urukundo abana babo bababonana nabo bazarukurana. Yasoje ubutumwa bwe asaba Imana gukomeza kuba mu buzima bwabo ndetse asabira umugisha Riderman.

Ati “Ntewe ishema nuko abana bacu bazakurana ishusho y’urukundo n’urugo rwiza. Sinshidikanya ko ibyo babona iwabo bigaburira amarangamutima n’intekerezo zabo kurusha ibyo bazumva ku rukundo.

“Uwiteka akomeze abibemo kuko byose ni ku bw’ubuntu bwayo. Imigisha papa w’abange. Urukundo rwawe ruzahore rushashagirana.”

Riderman na Nadia basezeranye ku bana akaramata nk’umugabo n’umugore tariki ya 16 Kanama 2015.