Gatsinzi Emery wubatse izina muri hip hop Nyarwanda ku izina rya Riderman, yavuze imyato injyana ya hip hop ajya kure avuga ko yanamubase.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri, yapostinze ifoto yanditseho amagambo ko yabatswe na hip hop arangije akurikizaho amagambo akomeje kunyura benshi.
Muri aya magambo, yavuze ko akimenya iyi njyana yahise avuka bundi bushya kandi imwigisha byinshi.
Yunzemo ko muri iyi njyana yabonyemo inshuti, ababwiriza b'ijambo ry'Imana ndetse ko habamo n'ubuhanuzi.
Mu mu magambo ye ati "Umunsi menya Hip Hop nabaye nk'uvutse bwa kabiri .Nigiye byinshi muri yo kandi yahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bwiza ntari niteze.
"Uretse kuba irimo ubusizi, Ubuhanuzi n'ubuhanzi buhambaye, inyigisho ziyibamo wazisanga mu njyana nke ku isi.
"Sinzigera nicuza kuba narayihisemo, kandi nzahora nishimira kuba narayimenye.Muri yo nabonye abarimu, mbonamo abavugabutumwa, Abakoboyi , n'abasirikare badutoza uko intambara z'ubuzima zirwanwa."
Riderman yasoje abaza abakunzi be niba hari undi muntu watwawe na hip hop nk'uko byakugendekeye, maze benshi bemeza ko muri comment bemeza ko ariko byabagendekeye.
Magambo ye ati "Ese hari undi byaba byaragendekeye nkanjye, cyangwa ni ubusazi bw'umwe nk'indoto za ndatabaye?"

Riderman aravuga ko Hip hop yamuhinduriye ubuzima
