RIB yahamije ko Yago yahunze ari gukurikiranwaho ibyaha bikomeye

RIB yahamije ko Yago yahunze ari gukurikiranwaho ibyaha bikomeye

 Sep 3, 2024 - 18:49

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yatangaje ko Yago yahunze Igihugu arimo gukurikiranwaho ibyaha birimo ivangura n'amacakubiri.

Kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yatangaje ko umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yahunze igihugu mu gihe yarimo akurikiranwaho ibyaha biremereye.

Mu Cyumweru cyashize, nibwo Yago yatangaje ko ahunze igihugu kubera ko hari abantu bari mu gatsiko kagambiriye ku mwica mu myaka ine yashize.

Yakomeje kugaragaza abandi bantu yahamyaga ko bamwanga urunuka mu mashusho yanyuzaga kuri You Tube harimo nk'ayo ku wa 31 Kanama 2024.

Mu kiganiro Dr.Murangira yagiranye na Primo Media, yavuze ko RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha birimo kubiba amacakubiri ndetse n'ivangura, ndetse ahamya ko yahamagajwe agira ibyo abazwa, ariko igihe ibemenyetso byari bigikusanywa, nibwo yahise ahunga.

Ati "Ahunze yari agikurikiranwa, kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by'ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko n'aho ari akomeje ibiganiro biganisha ku byaha."

Umuvugizi wa RIB yibukije abantu bameze nka Yago ko ahantu hose baba bari gukorera ibyaha, ko ntaho bacikira akaboko k'ubutabera, abagira inama yo kubihagarika.