Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukora umuziki mu njyana ya Afrobeats imaze kuzamura ibendera rya Nigeria ku ruhando mpuzamahanga, aremeza ko guhera mu 2019, abahanzi bashya bari kuzamuka muri iyi njyana, bari gukora umuziki mu buryo yiteguriye.
Rema ufite imyaka 24 magingo aya, aremeza ko guhera mu 2019 ubwo yatangiraga kumenyekana, abahanzi benshi batangiye kwigana imikorere ye, akigereranya n'umucunguzi 'Messiah' wa Afrobeats nubwo ngo abantu bataba bashaka kubyemera.
Mu kiganiro 'The Breakfast Club' yavuze ko impamvu abantu batamushimira ku bintu byiza yakoze mu njyana ya Afrobeats, ari uko batiyumvisha ukuntu umuntu ufite imyaka nk'iye yabasha gukora ibigwi amaze gukora magingo aya.
Muri iki kiganiro kandi, niho yavugiyemo ibigwi bye bitandukanye harimo ko ngo ari we watumye hashyirwaho icyiciro cyihariye mu bihembo mpuzamahanga cya Best Afroabeats song.
Yavuze ko magingo aya ntagushidikanya ari ku rwego rumwe na Burna Boy, Wizkid na Davido ndetse akifatira ku gahanga abantu bagerageza kumushyira hasi bavuga ko atari muri abo bantu bayoboye umuziki wa Nigeria.

Rema aremeza ko abahanzi bari kuzamuka muri Afrobeats baca mu nzira yaharuye
