Rema akomeje gutungura Davido-Videwo

Rema akomeje gutungura Davido-Videwo

 Oct 9, 2023 - 22:08

Umuhanzi Davido yatangaje ko akomeje gutungurwa ndetse no guterwa ishama nuko mugenze we Rema indirimbo ye "Calm down" ikomeje kwandika amateka muri USA.

Davido ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu njyana ya Afrobeats muri ibi bihe mu gihugu cya Nigeria ndetse no ku ruhando mpuzamahanga. Kuri ubu, yongeye gushimira murumuna we mu muziki Rema, uruhare rwe mu gutuma injyana ya Afrobeats ikundwa imihanda y'isi yose.

Mu kiganiro "The Kris Fade Show" David Adedeji Adeleke uzwi nka nka Davido aheruka kugirira kuri Radiyo "UAE’s #1 Music Station", yatangaje ko yishimira cyane ibyo indirimbo "Calm down" ya Rema imaze kugeraho muri Amerika, cyane ko iri mu ndirimbo 5 zikunzwe cyane mu gihe cyirenga umwaka.

Davido akomeje kwishimira intambwe Rema amaze gutera mu muziki

Davido akaba yavuze ko yatunguwe cyane no kumva iyo ndirimbo iri muri 5 zikunzwe cyane muri kiriya gihugu, kuko ngo ntabwo yari yarigeze atekereza ko Afrobeats yazamura umuntu nka Rema akagera ku rwego agezeho akaba ari gutwika isi.

Ati " Mu myaka ishize, sinigeze ntekereza ko hari umuhanzi wo muri Nigeria waza muri batanu ba mbere bari kumvwa cyane muri Amerika. Rema yaje muri batanu ba Mbere muri Amerika mu mezi umunani ashize atanyeganyezwa."

Davido aravuga ko yatunguwe n'uburyo indirimbo Calm down yakoze amateka muri USA

Ntabwo ari inshuro ya mbere Davido atangaza ko atewe ishema na Rema, dore ko no mu minsi yashize yasanze uyu muhanzi ku rubyiniro mu mugi wa Houston muri Amerika amufasha kuririmba. Tubibutse ko uyu mugi wa Houston Davido yawukozemo amateka kugera bamuhaye umunsi we wihariye " Davido Day".

Tugarutse ku ndirimbo "Calm down", ikaba ikomeje gukora amateka atandukanye mu isi, dore ko yanditswe muri Gunness World Record, ikaba yaranegukanye ibihembo binyuranye. Ni mu gihe iyi ndirimbo n'ubundi (Calm down)  yasubiranyemo na Selena Gomez, nayo yamaze igihe kinini kuri U.S. Billboard.