Iki kibuga cyari cyarahawe izina Santiago Bernabéu mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro uwari umukinnyi wa Real Madrid, waje no kuba umutoza ndetse n’umuyobozi mukuru wa klub hagati y’umwaka wa 1943 na 1978, Santiago Bernabéu Yeste.
Ni we ufatwa nk’imwe mu nkingi ikomeye yazamuye Real Madrid ikaba imwe mu makipe akomeye ku isi, kubera uruhare rwe mu kubaka ikipe ifite amateka manini y’intsinzi.
Guhindura iri zina bikubiye muri gahunda nshya ya Real Madrid yo kongera imbaraga mu kwamamaza, kurushaho gutuma ikibuga cya yo cyitwa mu buryo bworohereza isura nshya yayo ndetse no kongera amahirwe yo kubona inyungu zituruka mu bikorwa bitandukanye bya bizinesi.
Uburyo bushya bwa bwo kwishyira ku isoko burimo no gushaka uburyo izina Bernabéu ryaba ikirango cyoroshye, cy’igihe kiri imbere kandi cyorohereza abaterankunga n’abafatanyabikorwa.
Iri hinduka rizatanga umwanya wo kurushaho kwimakaza isura nshya y’iki kibuga cyavuguruwe mu buryo bugezweho, kikaba kimwe mu by’igezweho ku gihugu cya Espagne ndetse no ku rwego rw’umupira w’amaguru ku isi.
Abasesenguzi bemeza ko uyu mwanzuro ushobora kurushaho gufasha Real Madrid mu bikorwa byayo by’ubucuruzi, cyane cyane kubera uburyo ikibuga gishya cyubatswe mu rwego rwo kwakira ibikorwa byinshi bitandukanye birimo imikino, ibitaramo n’inama mpuzamahanga.
