Umubano wa Donnarumma na PSG Wageze ahabi, Manchester United na Chelsea bari ku isonga mu kumushaka
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko PSG yamaze gukura Donnarumma mu mishinga yayo y’umwaka utaha w’imikino, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso simusiga cy’uko uyu musore azava muri iyi kipe.
Byongeye kandi, izina rye ryakuwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina umukino wa Super Cup uzahuza PSG na Tottenham Hotspur ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ibintu byababaje uyu mukinnyi bikomeye.
Ibi byahise bituma amakipe akomeye yo mu Bwongereza, arimo Manchester United na Chelsea, atangira kumurebera hafi.
Manchester United, by’umwihariko, irashaka kumusimbuza Andre Onana, umaze umwaka umwe gusa kuri Old Trafford ariko akaba atari yagaragaza urwego rwari rwitezwe nyuma yo kuva muri Inter Milan.
Chelsea na yo, ikomeje gushaka umunyezamu wizewe wo guhangana mu irushanwa rya Premier League no ku rwego mpuzamahanga, iri gukurikiranira hafi by’umwihariko uko ibintu byifashe hagati ya Donnarumma na PSG.
Kugeza ubu, PSG ntacyo iratangaza ku by’ahazaza ha Donnarumma, ariko ibimenyetso byose bigaragaza ko urugendo rwe muri iyi kipe rushobora kuba ruri kugana ku musozo.
Biramutse bikunze Donnarumma akerekeza mu Bwongereza, byaba ari intangiriro nshya kuri we nyuma y’imyaka itatu yari amaze kuri Parc des Princes, ariko kandi bikaba ari intsinzi ikomeye ku ikipe izamwegukana, cyane ko yagaragaje urwego rudasanzwe mu mwaka ushize w'imikino.
Ibya Donnaruma na PSG byageze iwandabaga

