PSG igiye guha Kylian Mbappe amafaranga bigoye kwitesha ngo ajye muri Real Madrid

PSG igiye guha Kylian Mbappe amafaranga bigoye kwitesha ngo ajye muri Real Madrid

 Feb 17, 2022 - 16:40

Ikipe ya PSG ishaka kugira Kylian Mbappe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi ku isi, ngo imurinde kujya muri Real Madrid.

Mu gihe amasezerano ya Kylian Mbappe ari kugana ku musozo, ikipe ya PSG ikomeje gukora ibishoboka ngo irebe ko yamwumvisha ko agomba kuguma i Parc des Princes.

Mu gihe kandi uyu musore w'imyaka 23 bikomeje kuvugwa ko azerekeza muri Real Madrid, we avuga ko atari yafata umwanzuro w'aho azakina mu mwaka utaha w'imikino ubwo amasezerano ye muri PSG azaba yararangiye.

Kuri uyu wa gatatu bwo hari hazamutse amakuru avuga ko uyu mufaransa yaba ateganya kwerekeza mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, dore ko ngo akunda Jurgen Klopp bikomeye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Independent yo ubu iravuga ko PSG yaba yamaze kwitegura kugira Kylian Mbappe umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku isi kurusha abandi bakinnyi bakomeye bose.

PSG irifuza kujya ihemba Kylian Mbappe miliyoni imwe y'amapawundi ku cyumweru, aho nta wundi mukinnyi ku isi uhembwa ayo mafaranga mu mupira w'amaguru.

Kylian Mbappe ari mu mezi atanu ya nyuma y'amasezerano ye muri PSG, bivuze ko ubu yemerewe gusinya imbanzirizamasezerano mu ikipe yose yashaka. Ariko ibi yanze kubikora aho avuga ko atarafata umwanzuro.

Gusa n'ubwo Mbappe avuga ibi, andi makuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana na Real Madrid ariko akaba nta kintu arasinya.

PSG ishaka kugira Mbappe umukinnyi uhembwa menshi ku isi(Net-photo)

Amasezerano ya Kylian Mbappe ari kugana ku musozo(Net-photo)