Primeboy yongeye gutabwa muri yombi azira MohBad

Primeboy yongeye gutabwa muri yombi azira MohBad

 Mar 13, 2024 - 19:55

Nyuma y'igihe umuhanzi Mohbad yitabye Imana, urupfu rwe hari abo rugikurikirana, nyuma y'uko umuhanzi Primeboy yongeye gutabwa muri yombi.

Inshuti magara ya nyakwigendera Mohbad ukomoka muri Nigeria, Primeboy, yongeye gutabwa muri yombi n’abapolisi nyuma yo gukekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Mohbad.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bibitangaza ko Primeboy yatawe muri yombi ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe ubwo yajyaga mu ishami rishinzwe iperereza ku byaha aho ajya buri cyumweru gusinya.

Mohbad yitabye Imana ku ya 12 Nzeri umwaka ushize, azize indwara itaravuzweho rumwe, ibintu byanatumye hafatwa ibyamamare bimwe na bimwe bakekwaho kuba baba bafitanye isano n’urupfu rwe, barimo promoter Sam Larry n’umuhanzi Naira Marley, ubu bafungishijwe ijisho nyuma yo gufungurwa by’agateganyo.