Perezida Donald Trump yihanangirije u Burusiya, aha Vladimir Putin iminsi 12

Perezida Donald Trump yihanangirije u Burusiya, aha Vladimir Putin iminsi 12

 Jul 28, 2025 - 19:18

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ahaye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, iminsi iri hagati ya 10 na 12 ngo azabe yamaze kwemera amasezerano y’amahoro mu ntambara ahanganyemo na Ukraine, avuga ko itangazo rishimangira amagambo ye aritangaza uyu munsi nijoro cyangwa ejo.

Trump yatangaje ibi ubwo yari mu ruzinduko mu kibuga cye cya golf giherereye ahitwa Turnberry mu gihugu cya Scotland, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, Trump yari yatangaje ko azafatira u Burusiya hamwe n’abafatanyabikorwa babwo ibihano bikomeye by’ubucuruzi nibaramuka bananiwe kugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cy’iminsi 50.

Gusa uyu munsi yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutegereza, kandi ko ashobora gufata ingamba zihuse zirimo gushyiraho ibihano by’ubukungu ku Burusiya mu gihe amasezerano atagerwaho vuba.

Yagize ati:“Ndumva nta mpamvu yo gutegereza iminsi 50 yose. Igihe kirageze ngo dufate icyemezo gikwiye, kuko ibyo byose bigira ingaruka ku isi yose.”

Aya magambo ya Trump yatumye hibazwa byinshi ku buryo u Burusiya buzabyitwaramo, ndetse n’uko ibi bishobora kugira ingaruka ku mubano w’u Burayi, Amerika n’u Burusiya, cyane cyane muri ibi bihe amahoro muri Ukraine akomeje kuba ingume.

Nk’aho ibyo bidahagije, hari impungenge ko gushyira igitutu kuri Putin bishobora gukongeza umwuka mubi mu karere, aho gufungura inzira nshya y’ibiganiro birambye.

Trump yahaye Vladimir Putin iminsi 12 ngo azabe yamaze guhagrika intambara ye na Ukraine