Umukinnyi wa filime Oh Young-soo wakunzwe muri filime nka Squid Games yahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina mu rukiko rwo muri Koreya y’Epfo.
Oh we ahakana ibyo aregwa byose
Uyu musaza w’imyaka 79 yahawe igihano cy’amezi 8 asubitse anategekwa kwitabira ama 40 mu ishuri ry’amasomo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma y’uko umukinnyikazi wa filime mugenzi yamureze avuga ko yamukozeho bidakwiye ubwo bakoranaga muri 2017.
Icyakora Oh we yavuze ko yafashe ukuboko k’umushinja gusa kugira ngo amuyobore ubwo barimo kuzenguruka ikiyaga.
Ibyo birego byose byatumye uyu musaza akurwa mu gice cya kabiri cya "Squid Games"
Nubwo yahakanye ibyo aregwa, ibi byagize ingaruka ku mwuga we, bituma yirukanwa muri “Squid Games” Season 2 n’indi mishinga.
