Ni ingumi imwe umukino ugahita urangira! Pallaso yasabye umurwano Shakib

Ni ingumi imwe umukino ugahita urangira! Pallaso yasabye umurwano Shakib

 Nov 27, 2024 - 18:04

Umuhanzi Pallaso yasabye Shakib ko bahurira muri ring bakarwana kuko yemeza ko atamwera nk'indwanyi, ashimangira ko we azamukubita 'Knock out' umukino ugitangira.

Pius Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda ku izina rya Pallaso, yasabye Shakib Lutaaya umugabo wa Zari ko bahura mu mukino w'iteramakofe akamuhondagura.

Nubwo Shakib asanzwe ari umukinnyi twakita umunyamwuga muri uyu mukino dore ko aherutse no gutsinda JK Kazoora, Pallaso we aremeza ko atari Kazoora yamwemerera umukino abantu bakazirebera.

Mu kiganiro Pallaso yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko ibyo arimo avuga atagamije gushimisha abafana, ahubwo ko akomeje cyane kuko yifitiye ikizere kitagabanyije.

Yunzemo ko nubwo ashaka umurwano na Shakib, ariko nta kibazo bafitanye kuko ari n'inshuti, ahubwo icyo ashaka ari ukugira ngo Abagande bakunde uyu mukino kandi bawubyaze amafaranga babe banishimisha.

Ati " Ukuri kuri njye ni uko tutarenza agace ka mbere kubera ko nshobora kumukubita ingumi imwe bikaba birarangiye (Knock out). Niba anabishaka ejo twabikora njyewe nditeguye.Niyo twarwanira ubuntu nditeguye."

Nyuma y'uko Pallaso atangaje aya magambo, ntacyo Shakib aratangaza, gusa ubwo yamaraga gutsinda Kazoora yivuze imyato avuga ko ari we murwanyi uri muri Uganda  kandi ko atajya agira imikino.