Jada Pinkett Smith, yahishuye ko atatunguwe gusa no kuba Will Smith yarakubise Chris Rock, ahubwo yanatunguwe no kumva yihandagaza akavuga ko ari umugore we!
Jada Pinkett Smith yatunguwe no kumva Will Smith amwise umugore we
Will Smith mbere yo gukubita urushyi Chris Rock yaramubwiye ati:"Ndakwiyamye, kura izina ry'umugore wanjye muri ako kanwa kawe!"
Jada wari uherutse no gutungura isi avuga ko amaze igihe kinini yaratandukanye na Will Smith, yongeye kuvuga ko yatunguwe no kumva icyo gihe avugira mu ruhame ko ari umugore we, mu gihe abari bamaze imyaka myinshi batandukanye.
Yagize ati:"Mbere na mbere natunguwe! Tekereza nawe, ntabwo nari umugore we! Twari tumaze igihe kinini dutandukanye.
Nari meze nk'umuntu utazi ibiri kuba! Ngo "kura umugore wanjye mu kanwa kawe!" Ahubwo cy'umva aya magambo nahise mpangayika n'ibaza ikibazo Will afite, nibazaga icyo yabaye!"
Jada Pinkett Smith yanatunguwe no kubona Will Smith akubita Chris Rock urushyi
Uyu mugore yatangaje aya magambo, nyamara mu minsi yashize yari yavuze ko n'ubwo batandukanye basezeranye ko nta gatanya izigera iba mu muryango wabo.
