Nari kumwe na Lick Lick kuri Radiyo ahakana ko atanteye inda kandi ari byo-Oda Paccy

Nari kumwe na Lick Lick kuri Radiyo ahakana ko atanteye inda kandi ari byo-Oda Paccy

 Sep 12, 2024 - 20:56

Umuraperi Oda Paccy yongeye kugaruka ku nkuru ye na producer Lick Lick ubwo bari kumwe kuri mikoro za Radiyo agahakana ko atamuteye inda kandi yari ayifite y'amezi abiri.

Oda Paccy avuga ko kimwe mu bintu adateze kwibagirwa, ari umunsi yatumiwe kuri Radiyo Isango Star ariko akaza aziko araba ari wenyine, nyamara mu buryo butunguranye akabona na Producer Lick Lick wari waramuteye inda ahise yinjira.

Avuga ko kimwe mu byamubabaje kuruta ibindi, ari uko umunyamakuru yahise abaza Lick Lick niba yarateye inda Paccy, ariko undi ahita abitera utwatsi kandi byari byo.

Ati " Byari mu kiganiro cya mu gitondo. Ntabwo narinzi ko Lick ari buze, ariko nagiye kubona mbona arinjiye. Baramubajije ati 'amakuru avuga ko wateye inda Paccy, ese nibyo? yahise avuga ati 'njye we?arabihakana."

Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na Isibo TV, yavuze ko icyo gihe yabuze icyo avuga, kuko ngo inda ye yari ifite nk'ukwezi kumwe cyangwa abiri, ahitamo kwicecekera.

Ati "Urumva umuntu waguteye inda abihakaniye imbere ya rubanda kuri Radiyo wakongeraho iki? nabuze icyo mvuga ndaceceka."

Uyu muraperi yavuze ko guhera icyo gihe yahise atangira kwimenyera ibibazo bye kandi atangira no kwishakamo imbaraga zo kubikemura, none ngo umwana we yiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye.

Producer Lick Lick yihakanye Oda Paccy Kuri Radiyo

Umuraperi Oda Paccy avuga ko ikintu adateze kwibagirwa ari umunsi Lick Lick avuga ko atamuteye inda