Muri Koreya y'Epfo bigusaba kwishyura arenga ibihumbi 675Rwf  kugira ngo ufungirwe muri iyi gereza

Muri Koreya y'Epfo bigusaba kwishyura arenga ibihumbi 675Rwf kugira ngo ufungirwe muri iyi gereza

 May 18, 2025 - 17:36

Guhangayika ni igice gisanzwe cy'ubuzima bwa buri munsi, ariko iyo bikomeje bishobora guhungabanya ubuzima bw'umuntu bwose.

Muri Koreya y'Epfo, hari ikigo kimeze nka gereza cyitwa 'Gereza Imbere muri njye' Prison Inside Me, aho abantu bajya ku bushake kugira ngo batsinde imihangayiko, umunaniro, n'ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi.

Umuntu ugiye muri iyi gereza afungirwa mu cyumba gito gisa na kasho umunsi umwe cyangwa irenga adafite terefone, interineti, cyangwa itumanaho rimufasha kuvugana n'abari hanze y'aho ari.

Niba uhisemo kujya muri iyo gereza kandi, usabwa kwishyura amafaranga, bitewe n'igihe wifuza kumaramo.

Mu masaha 24 wishyuzwa amadorari 90, ahwanye n'ibihumbi 129,298Rwf, amasaha 48 ukishyura amadorari 146, ahwanye n'ibihumbi 209,750Rwf, mu gihe mu cyumweru cyose wishyuzwa amadolari 470, ahwanye na 675,223Rwaf.

Muri iyi gereza, nta gihano kihaba, urya ibiryo ushaka, ukanakora imyitozo yo guhumeka, ndetse ukanandika.

Iki kigo kimaze kumenyekana cyane muri Koreya y'Epfo, cyane cyane ku bantu bashaka amahoro yo mu mutima, aho kuva cyatangira muri 2013, abantu barenga 2000 bitabiriye iyo gahunda.

Muri Koreya y'Epfo hari gereza ifungirwamo abantu bifuza amahoro yo mu mutima 

Bigusaba kwishyura amafaranga ashobora no kugera ku bihumbi 675Rwf