Mukadaff ahugiye mu biki byatumye atera umugongo umuziki?

Mukadaff ahugiye mu biki byatumye atera umugongo umuziki?

 May 16, 2024 - 09:20

Uko iminsi ikomeza kugenda yisunika niko izina Mukadaff mu muziki Nyarwanda rirushaho kugenda ryibagirana, bitewe nuko uyu musore wakunzwe na benshi, kuri ubu umuziki yawuteye umugongo agasubira kwiga, nyuma akigira mu burezi.

Mu myaka itatu ishize iyo wavugaga izina Mukadaff nta gushidikanya ko kumva umuntu uryumvise bwa mbere byari kuba ari igitangaza bitewe nuko uyu musore yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kandi mu gihe gito. Gusa ibi ntibyarambye kuko uyu musore umuziki yatangiye kuwugendamo biguruntege, bigera aho bisa n’aho yawuhagaritse burundu n’ubwo atigeze abitangaza ku mugaragaro.

Ibi byatangiye no kugira ingaruka zikomeye ku rugendo rwe rw’umuziki kugeza n’aho kuri ubu ashyira hanze indirimbo ariko ugatungurwa no gusanga abantu batarayimenye ndetse ntiwumve hari n’igitangazamakuru yanyuzeho, ibi bagaragaza ko atagikora umuziki nk’umwuga ahubwo abikora nko  kwishimisha, kuko afite ibindi ahugiyemo cyane bimubyarira inyungu.

Mukadaff yakuze ari umwana ukunda umuziki, gusa yatangiye kwamamara ari mukuru. Mbere y’uko uyu musore yinjira mu muziki, yahoze akora akazi k’ubwalimu mu mashuri yisumbuye, ariko nyuma aza no kwiyemeza kwinjira mu muziki akawukora nk’umwuga.

The Choice Live ifite amakuru yizewe ko Mukadaff yageze igihe agahitamo kuba ahagaritse umuziki ajya gusubukura amasomo ye muri Kaminuza, ndetse akaba aherutse guhabwa impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru.

Mu gihe agihanganye no gushakisha igitangazamakuru yakorera, agashyira mu bikorwa ibyo yize, kuri ubu yabaye asubiye mu mwuga yahoze akora w’ubwalimu ndetse akaba yigisha ku ishuri rimwe riherereye ku Ruyenzi mu karere Kamonyi.

Uyu muraperi yakunzwe mu ndirimbo nka Nturi my type, Agakote, Gwamo, Merchart n’izindi zitandukanye.

Mukadaff yinjiye mu mwuga w'uburezi, umuziki awutera umugongo