Menya byinshi ku gikombe cy'isi cya 2030, igikombe cy'amateka muri ruhago

Menya byinshi ku gikombe cy'isi cya 2030, igikombe cy'amateka muri ruhago

 Aug 13, 2025 - 17:03

Nyuma y'uko inteko rusange y'ishyirahamwe rishinzwe umupira w'amaguru ku Isi iteranye ikemeza ko igikombe cy'isi cya 2030 cyizabera muri Morocco, Portugal na Espagne byarangiye kizaba nta kindi gikombe cy'isi cyabayeho gifite umwihariko nka cyo.

Mu mwaka wa 2030, amateka y’umupira w’amaguru azandikwa mu buryo budasanzwe. Kuko bwa mbere mu mateka, Igikombe cy’Isi kizakinirwa ku migabane itatu itandukanye: Amerika, Uburayi, n’Afurika.

Imikino yo gufungura izabera muri Argentina, Uruguay, na Paraguay, yizihiza imyaka 100 y’iri rushanwa rikomeye ku isi. Nyuma yaho, amarushanwa azimukira muri Esipanye, Portugal, na Morocco, aho abakinnyi n’abafana bazahurira mu byishimo bidasanzwe biva muri iri rushanwa.

Igikombe cy’Isi cya 2030 kizaba kirenze amarushanwa gusa; kizaba igikorwa gihuriza abantu b’ingeri zose hamwe, gihuza umuco, umurage, n’urukundo rw’umupira w’amaguru ku isi yose.

Nta kabuza iri rushanwa rizasiga amateka adasanzwe kandi azahora yibukwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose.

Igikombe cy'Isi cyo mu 2030 na cyo ubwacyo ni amateka