Fayza Lamari usanzwe ari mama akanaba uhagarariye/agent wa Kylian Mbappe, agiye kubuzwa kugira umukinnyi ahagararira kubera amabiwiriza mashya ya FIFA.
Uyu mugore w'imyaka 49 yabaye uhagarariye umuhungu we mu mategeko kuva yazamukira mu ikipe ya AS Monaco gukomeza muri PSG, ariko inkuru dukesha Marca iravuga ko bigiye kuba ngombwa ko Mbappe ashaka agent mushya.
Kuri ubu Fayza Lamari hari ibyangombwa by'aba-agent adafite byatumye bituma atagaragara ku rutonde rwa FIFA rw'aba-agent, bityo rero akaba nta mukinnyi yemerewe guhagararira.
Ibi byangombwa mama wa Mbappe ntazabasha kubibona mbere ya Gicurasi 2024, ndetse kugira ngo abibone bizamusaba kubanza gukora ibizamini.
Nakomeza gukora akazi ko guhagararira umuhungu we harimo kuganira ibijyanye n'amasezerano ye mbere yo kubona ibi byangombwa, bishobora kuzabaviramo we n'umuhungu we gucibwa ibihano by'amafaranga.
Ibi bivuze ko mu gihe Kylian Mbappe yaba ari gutegura kuva mu ikipe ya PSG cyangwa kongeramo aamsezerano mu gihe ayo afite ari kurangira, akeneye agent mushya uzamufasha muri ibi bikorwa byose.
Mbappe arasabwa gushaka agent mushya usimbura mama we
