Manchester United yakemuye ibyo Cristiano Ronaldo yayinenze

Manchester United yakemuye ibyo Cristiano Ronaldo yayinenze

 Jul 18, 2025 - 18:09

Ikipe ya Manchester United mu kwezi gutaha izagaruka ku kibuga cy'imyitozo cyayo cya Carrington nyuma yo kuvugururwa ahanini kubera ibyo Cristiano Ronaldo yatangaje ku buryo hari hashaje .

Manchester United yari imaze iminsi ikoresha ibikorwaremezo by'amakipe y'abato guhera mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2024.

Ibyavuguruwe ndetse n'ibyongewemo harimo aho gutunganyiriza imisatsi, Pisine (aho kogera) igezweho, ahafatirwa amafunguro, ahakirirwa abantu (Reception), aho gukorera imyitozo ngororamubiri (gym) n'ibindi.

Sir Jim Ratcliffe, yashoye miliyoni 236 z’amapawundi y'Abongereza yo kuvugurura ibikorwaremezo by'ikipe ubwo yaguraga imigabane ingana na 27.7% muri Manchester United agahabwa no kuyobora igice cya siporo k'ikipe.

Cristiano Ronaldo ubwo yagarukaga mu ikipe ya Manchester United mu 2021, yavuze ko uko yasize buri kimwe mu 2009 ayivamo ariko yabisanze, ndetse ko byashaje cyane ku buryo atumvaga neza impamvu bitasimbujwe.

Iri vugururwa ry'ikibuga cy'imyitozo ndetse no kubaka ibikorwa bishya bya Manchester United byuzuye bitwaye miliyoni 50 z'ama-pawundi y'Abongereza, bikaba kandi bigamije kuzatuma abakinnyi ba Manchester United bamara igihe kirekire bari kumwe ndetse n'ubucuti bwabo bukazamuka nk'uko byifuzwa n'umutoza Ruben Amorim.

Abakinnyi ba Manchester United bazajya bafatira amafunguro ku kibuga nta nkomyi

Manchester United izaba ari imwe mu makipe afite ahantu heza ho kuruhukira ku myitozo