Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Koffi Olomide yatumijweho n'Urwego rw'itangazamakaru mu gihugu cye nyuma yo kuvugira ku gitangazamakuru cya RTNC ko ingabo zabo nta ntambara zirimo ahubwo ko ziri gukubitwa inshyi gusa.
Mu kiganiro Olomide yarimo agiranye n'umunyamakuru w'iyi televiziyo Jessy Kabasele, yagaragaje ko mu burasirazuba bwa Congo ibiri kuba atari intambara, kuko intambara umuntu arasa abandi bakamusubiza, nyamara ngo siko bimeze ahubwo ingabo zabo zirakubitwa nabi cyane.
Olomide yunzemo ko ingabo za M23 uko azibona, nta muntu wazihagarara imbere kuri ubu. Aya magambo akaba ari yo yatumye atumizwa ngo azisobanure ku munsi wo ku wa Kane, yewe n'umunyamakuru Jessy wamwakire asabwa nawe kwitaba akagira ibyo asobanuro.
Icyakora, uyu munyamakuru yagiye ku rukuta rwa X atangaza ko yitandukanyije cyane n'amagambo y'umutumirwa wabo Koffi bakiriye tariki ya 06 Nyakanga 2024, avuga ko ibitekerezo bye atabishyigikiye.
Nubwo Abanye-Congo barakariye Koffi Olomide, ariko kandi ibyo yatangaje ntibiri kure y'ukuri, dore ko ingabo za M23 umunsi ku munsi zikubita inshuro ingabo za Leta zikaba zitarahwemye no kwitabaza Ibihugu by'amahanga ndetse n'imiryango irimo nka SADC.

Koffi Olomide aremeza ko M23 ntawayihagarara imbere
