Uyu mukinnyi w’Umufaransa ntiyakinnye umukino ikipe ya Real Madrid yakinnye na Getafe ku wa Mbere, ndetse biteganyijwe ko azanasiba uwo bazahuramo na Celta de Vigo.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko iyi mvune yagize ku ivi ry’i bumoso, ishobora gutuma uyu rutahizamu amara igihe kini hanze y’ikibuga ku buryo ashobora no kuzasiba amarushanwa mpuzamahanga.
Gusa hari icyizere ko ashobora kugaruka mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Manchester City, ariko andi makuru akavuga ko ashobora kugaruka mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Werurwe 2026.
Nubwo bimeze bityo, Mbappé yahisemo kwitondesha imvune ye kugira ngo adakomeza kwangiza ivi rye cyane. Biravugwa ko ashobora kujyana n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu mikino ya gicuti izayihuza na Brazil na Colombia, ariko ntakine kugira ngo yirinde kongera gukomeretsa ivi.
Kylian Mbappé azajyana n'ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu mikino ya gicuti ariko ntabwo azakina
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
