Ku nshuro ya mbere Davis D agiye kwipima BK Arena

Ku nshuro ya mbere Davis D agiye kwipima BK Arena

 May 19, 2024 - 06:30

Icyishaka David uzwi nka Davis D mu muziki Nyarwanda, ku nshuro ya mbere agiye kuba umwe mu bahanzi baririmba indirimbo za Secural ugiye gukorera igitaramo mu nzu y’akataraboneka idapfa gutinyukwa n’umuhanzi ubonetse wese ya BK Arena.

Muri iyi minsi bigaragara ko inzu mberabyombi ya BK Arena yakira ibirori bitandukanye birimo n’ibitaramo by’imyidagaduro, abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari bo bayitinyutse ndetse bakayigarurira bitewe nuko ari bo bari gukoreramo ibitaramo bakayuzuza.

Umuhanzi Davis D uri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, yatangarije Radio Rwanda ko afite gahunda yo gukorera iki gitaramo mu nzu nini nka BK Arena. Akaba ari igitaramo ateganya ko kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Davis D avuga ko imyaka 10 amaze mu muziki yakozemo ibikorwa byinshi, ku buryo yasanze agomba kugikorera mu nzu nini nk’iriya kuko yizeye abakunzi amaze kugira muri uyu muziki. Si iki gitaramo gusa afite azakorera muri iyi nzu kuko afite n’ikindi agomba kuhakorera nubwo atifuje kugitangazaho byinshi.

Uru rugendo rw’imyaka 10 amaze mu muziki akaba yarakozemo indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Biryogo, Ifarasi, Dede n’izindi zitandukanye kugeza kuri My Dreams aherutse gushyira hanze mu minsi yashize.

Nubwo Davis D azaba agiye kwizihiza iyi myaka 10, ariko mu by’ukuri awumazemo imyaka irenga 10, kuko nk’uko ajya abyivugira, yatangiye umuziki mu 2012, icyo gihe akaba yarirwanagaho mu bushobozi buke yari afite.

Nyuma nibwo yaje guhura na Alex Muyoboke, gusa na we ntibamaranye igihe kuko mu 2015 yaje guhita yinjira muri ‘All Star Music’ yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Girbert The Benjamin ariho yakoreye indirimbo yamenyekanye cyane yise ‘Biryogo’.

Iyi label akaba yarayimazemo umwaka umwe gusa, kuko mu 2016 nibwo yaje guhura na Bagenzi Bernard ahita yinjira muri Incredible Records ari yo ari kubarizwamo kugeza n’ubu.

Davis D agiye gukorera igitaramo muri BK Arena ku nshuro ya mbere