Umunyamideli umucuruzi akaba n'umwe mu bakobwa bo mu muryango w'ibyamamare, Kardashians, ubu utwite inda y'umukaraza, Travis Barker, yahishuye uburyo we n'umugabo we abaganga bamushyiriyeho amabwiriza akakaye arimo no kutongera gutera akabariro.
Kourtney Kardashian avuga ko abaganga bari bamubujije kongera gukora imibonano mpuzabitsina
Mu magambo ye, Kourtney yagize ati:"Mba numva meze neza! Nkunda gutwita. Biranshimisha cyane!
Bitandukanye n'inda zabanje, kuri iyi nshuro ndimo kwitabwaho n'abaganga batandukanye, bampaye amabwiriza adasanzwe mu mezi ya mbere, harimo kudakora imyitozo ngororamubiri, kutanywa ikawa, kutangenda mu ndege, ndetse no kudakora imibonano mpuzabitsina!"
Icyakora, uyu mugore avuga ko aya mabwirza nta ngaruka yamugizeho, cyane ko nyuma yuko mu minsi ishize yabazwe mu rwego kwita ku mwana atwite, ubu atagitegetswe kuyubahiriza yose uko yakabaye!"
Kourtney Kardashian, avuga ko ku nda z'abana batatu azanzwe afite, atigeze ahura n'ikibazo nk'iki cyo gusabwa kwigengesera bikabije. Benshi bagiye banenga uyu mugore nyuma yo gutangaza ko atwite, mu gihe afite imyaka 42 y'amavuko, banavuga ko ari yo mpamvu inda irimo kumugaruka.
Kourtney Kardashian iyi nda ngo ni yo ya mbere imuzonze mu zo amaze gutwara
Kourtney Kardashian we ntiyabikozwaga, kuko yavugaga ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku mugambi w'Imana, kuko yaba we cyangwa umugabo we, nta n'umwe wari ugitekereza ko yatwara inda.
