Umuhanzi Kizz Daniel, mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, yavuze ko abana be bamaze kumuhindura. Yavuze ko bazanye ubumuntu muri we, akiga gusabana, no gufunguka mu mutwe.
Kizz Daniel avuga ko kubyara byagaruye ubumuntu muri we
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka "Buga" yanavuze ko kuba umubyeyi byatumye yifuza kuba umuntu mwiza, ndetse akaba yishimira uwo ari we uyu munsi kubera abana be.
Kizz Daniel yakomeje avuga ko nubwo akunda abana be cyane, bitatuma abarera bajeyi, ahubwo ko abashyiraho igitsure kugira ngo bazavemo abagabo.
Muri 2021, nibwo yatangaje ko yibarutse impanga, Jelina na Jalil, bavutse ku munsi we w'amavuko, ku ya 1 Gicurasi. Icyakora nyuma yaje gutangaza ko abana bari bavutse ari batatu, umwe akitaba Imana nyuma y'iminsi ine avutse.
Kizz Daniel avuga ko gukunda abana be bitatuma abarera bajeyi
Kuva icyo gihe yahise arahira kuba umubyeyi mwiza wita ku bana be, ndetse abashyira kure ya kamera n'itangazamakuru.
