Kiyovu Sports yakuriweho ibihano

Kiyovu Sports yakuriweho ibihano

 Aug 17, 2023 - 08:11

Ikipe ya Kiyovu Sports yakuriweho ibihano byo kutagura abakinnyi nyuma yo kwishyura abakinnyi babiri yirukanye binyuranyije n'abategeko.

Tariki 11 Kamena 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yari mu mpera za shampiyona, yemeje ko yasinyishije abakinnyi babari bakomoka muri Sudan.

Aba bakinnyi babiri aribo Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Mano John, usibye kuba barabaye imwe mu mpamvu iyi kipe yatakaje igikombe ku mukino ubanziriza uwa nyuma ku bw'umwiryane wari mu ikipe aho basinyishijwe nyamara abasanzwe batari guhembwa, banasize ikibazo gikomeye muri iyi kipe.

Tariki 02 Kamena 2022 byemejwe na Kiyovu Sports ko yamaze gutandukana n'aba bakinnyi bombi nyuma y'iminsi bihwihwiswa, bakaba baratandukanye nta mukino n'umwe bayikiniye.

Gusa ntibyarabgiriye aho kuko aba basore bareze ikipe ya Kiyovu Sports ko yabirukanye binyuranyije n'amategeko ndetse bakayitsinda, FIFA igategeka iyi kipe kubishyura ibihumbi $62 akaba ari miliyoni zisaga 75 mu manyarwanda.

Iyi kipe rero imaze iminsi ikubita hirya no hino hahigwa aya mafaranga kuko itari yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya itarayishyura, ariko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 nibwo yamaze kuyishyura.

Ibaruwa yaturutse mu ishyirahamwe ry'imupira w'amaguru ku isi, FIFA, yaje itera ibinezaneza abafana ba Kiyovu Sports kuko yemeje ko bakuriweho ibyo bihano bari bafatiwe.

Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Mugunga Yves wakiniraga APR FC, nayo ikomeje kwitegura shampiyona 2023/2024 iratangira mu mpera z'iki cyumweru aho izatangira ikina na Muhazi United ku Cyumweru saa 18:00.

Shaiboub uri muri APR FC ni umwe mu batumye Kiyovu Sports ifatirwa ibihano