Kevin Kade yafatiwe ibihano n’itangazamakuru ryo mu Majyepfo

Kevin Kade yafatiwe ibihano n’itangazamakuru ryo mu Majyepfo

 Dec 11, 2025 - 16:13

Abanyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro ku bitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye bafatiye ingamba zikakaye umuhanzi Kevin Kade bitewe n’uko bamushinja kubasuzugura no kubihenuraho bikabije.

Ibi bamushinja bavuga ko byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru cyashize tariki 06 Ukuboza 2025, ubwo Kevin Kade yari yaje gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu gitaramo kiswe ‘Minuza Festival’ cyaririmbyemo abandi bahanzi barimo Ruti Joel, Riderman, basusurutswa n’abandi barimo Dj Brianne, Muyango Claudine n’abandi.

Kevin Kade wagiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri, ubwo yari amaze kuririmba abanyamakuru baramwegereye nk’uko byagendaga ku bandi bahanzi bagira ngo agire icyo atangariza abakunzi be ku byo abateganyiriza n’indi mishinga ye muri rusange, gusa ngo ibyo yabakoze ni agahomamuna.

Bavuga ko akiva ku rubyiniro bamusabye ko baganira umwanya muto, ushinzwe kumureberera inyungu, Ghislain Nise Jabo abasaba ko baba baretse akanya gato akabanza akaruhuka kuko yari akinaniwe, ariko batungurwa no kubona bahise bigendera.

Bibebityo Polyvalent, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibiganiro by’imyidagaduro kuri RC Huye, avuga kuba umuhanzi yatanga ikiganiro ari uburenganzira bwe ahubwo ikibazo ni ukuntu babasuzuguye bakabazirika ku katsi bakarenzaho no kubahutaza.

Ati “Buriya ikibazo si uko Kevin Kade yanze gutanga ikiganiro kuko umuhanzi atameze neza cyangwa atari muri ‘mood’ yo kuganira n’itangazamakuru, ni uburenganzira bwe kandi ndabwubaha.

"Ikibazo ahubwo ni agasuzuguro k’umujyanama we kuko twaramuvugishije akiva ku rubyiniro, atwemerera ikiganiro k’iminota mike, adusaba kureka akabanza akaruhuka, turategereza tugiye kubona tubona imodoka barayakije baraduhutaza batumenaho inzoga. Twari dutegereje iminota nka 20 ngo umuhanzi abanze aruhuke.”

Yakomeje avuga ko iyo agiye kwaka ikiganiro umuhanzi ataba agiye kugicuruza, ahubwo aba agiye kubinyuza kuri Radiyo kugira ngo abakunzi b’uwo muhanzi bumve impumeko ye, bityo umuhanzi yagakwiye kumva ko biri mu nyungu ze.

Muhire Gilbert, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’imyidagaduro kuri Radiyo Salus avuga ko Kevin Kade atasuzuguye itangazamakuru gusa ahubwo yasuzuguye n’abafana be muri rusange kuko iyo batangaje ko umuhanzi bakunda azaza muri ako gace, nabo baba bategereje kumva icyo yatangaje nyuma yo kuhataramira.

Ati “Niba umuhanzi aje i Huye, ku mbuga nkoranyambaga zacu tugatangaza ko umuhanzi ari gutaramira hafi aho, abadukurikira baba bategereje kuza kumva icyo uwo muntu yatangaje. Sitwe yasuzuguye nk’itangazamakuru, ahubwo yasuzuguye abadukurikira bose muri rusange.

“Niba uwo mujyanama we abona itangazamakuru ryo mu Majyepfo ntacyo ryamufasha, ubwo ni nko gusuzugura ababakurikira mu Majyepfo kandi ntabwo ariho tugera gusa kuko twumvikana ku kigero cya 75% mu gihugu cyose.”

Ni ibintu bavuga ko byababaje cyane ku buryo bafashe umwanzuro wo kutazongera kugira igihangano cye na kimwe bakina cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kimwerekeyeho cyongera kuvugwa kuri Radio Salus na RC Huye mu gihe cyose ataraca bugufi ngo asabe imbabazi abakunzi be.

Twagerageje kuvugisha uruhande rwa Kevin Kade ngo twumve icyo babivugaho, gusa inshuro zose twabigerageje ntibyadukundiye ko tuvugana. Mu gihe bagira icyo bagira icyo babivugaho tuzabitangaza mu mu yindi nkuru.

Kevin Kade arashinjwa gusuzugura abanyamakuru bo mu Majyepfo