Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yanyomoje abavuga ko impamvu batandukanye ari uko yacaga inyuma Juma Jux none kuri ubu akaba afite agahinda k'uko ubukwe aherutse gukorana na Priscilla ari we bakabaye babukorana ndetse ngo akaba yicuza kuba baratandukanye.
Karen yavuze ko atigeze aca inyuma Juma Jux nk'uko bivugwa, ahubwo Juma niwe wamucaga inyuma agahora amubabarira kugera ubwo kwihangana bimunaniye agafata umwanzuro wo kubivamo.
Ati "Nacecetse igihe kirekire ubwo abantu bazanaga izina ryanjye bavuga ibinyoma. Ntabwo nigeze muca inyuma, ni ngewe wacibwaga inyuma. Narabyihanganiye igihe kirekire mubabarira kugera ubwo ntakibashije kubyihanganira maze mbivamo."
Yakomeje avuga ko impamvu atigeze agiri icyo abivugaho mbere, ari uko yabonaga nta mpamvu yo kujya kwisobanura ku mbuga nkoranyambaga ariko kuri iyi nshuro byari bimaze kurengera kuko ikintu cyose avuze abantu bahita babizanamo Juma Jux.
Yashimangiye ko yabivuyemo burundu arakomeza ndetse ntakeneye ko yakongera kumugarukira nk'uko bivugwa, asaba ko abantu bamukura kuri iyo paji yamaze kurengaho.
Ati "Reka mbishyireho umucyo. Nabivuyemo narakomeje. Ndabasezeranya ko nakize n'ibikomere, nta kintu cyangwa umuntu nshaka ko angarukira.
"Nifuriza buri wese amahoro. Ndashaka ko munkura kuri iyo paji namaze gufunga."
Juma Jux na Karen Bujulu batangiye gukundana mu 2023, gusa urukundo rwabo ntirwaramba kuko mu 2024 baje gutandukana.
Muri uwo mwaka batandukanyemo wa 2024, ni nawo Juma Jux yaje guhurira mu Rwanda na Priscilla birangira bakundanye kugera ubwo bakoze ubukwe mu 2025.
Karen Bujulu yavuze ko Juma Jux ari we wamucaga inyuma
Karen yahakanye ibyo ashinjwa ko yicuza kuba yaratandukanye Juma Jux nyuma y'uko arushinze na Priscilla
