Ibi yabikoze abinyujije mu itangazo yishyuriye mu kinyamakuru Wall Street Journal, mu butumwa buri mu ibaruwa ifunguye yanditswe mu izina ry’ikigo cye Yeezy.
Mu ibaruwa ye, Ye yemeye ko amagambo yavuze n’imyitwarire yagiye imuranga byatewe ahanini n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Yasobanuye ko nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka yagize mu mwaka wa 2002, yagize igikomere ku bwonko, nyuma bikaza gutuma yisanga afite indwara ya bipolar yo mu cyiciro cya mbere (Type 1).
Ye yavuze ko iyo ndwara yatumaga agira ibihe by’amarangamutima akabije byamukuragaho ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifite ubwenge, bigatuma avuga amagambo cyangwa agakora ibikorwa ubu yicuza byimazeyo.
Yagize ati:“Ntabwo ndi umunyamuryango w’ibitekerezo by’urwango.Mfitiye Abayahudi urukundo n’icyubahiro. Nsabye imbabazi ku muryango w’Abirabura kuba hari aho nabaciye intege.”
Ye kandi yatangaje ko kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga, ari ku miti no mu buvuzi bwo mu mutwe, kandi ko yahisemo kubaho ubuzima bufite discipline, yirinda ibintu byose byamugarura mu bihe byamushyiraga mu makosa.
Yongeyeho ko yiyemeje gukoresha ubwamamare n’impano ye mu muziki, imyambaro n’ubuhanzi mu gutanga umusanzu mwiza mu muryango mugari.
Iyi ntambwe ya Ye yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Hari ababona ko ari intambwe nshya yo kwikosora no kongera kwiyubaka, mu gihe abandi bagaragaje ko bazategereza kureba niba koko aya magambo azahinduka ibikorwa bifatika mu buzima bwe bwa buri munsi.
Inkuru ya Ye ikomeje gukurura impaka, ariko kandi igashyira mu majwi akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bantu bafite ijambo rikomeye mu ruhando rwa sosiyete.
Kanye West yasabye imbabazi ku makosa ye
