Umuraperi akaba n'umucuruzi, Kanye West n'umugore we Bianca Censori, bongeye kuvugisha benshi ku mihanda yo mu Butariyani, nyuma yo kugaragara mu mujyi wa Florence muri iki gihugu.
Bianca Censori yifotozaga mu muhanda yambaye imyenda benshi bemeza ko ari nko kwamabara ubusa
Icyakora, kuba bagaragaye muri uyu mujyi sibyo byabaye inkuru, ahubwo imyambaro bari bambaye ni yo yavugishije benshi.
Uyu mugore w'umuhanga mu guhanga imideri unamaze igihe anakorana na Kanye West, ni we wagarutsweho cyane nyuma yo kugaragara asa n'uwambaye uko yavutse.
Kanye West ni we wifotoreraga umugore we mu muhanda, anamwereka uko ahagarara
Iyi myambarire itavugwaho rumwe n'abatari bake, yongeye kugaragara kuri Kanye West n'umugore we, mu gihe mu minsi yashize bari bikomwe n'abatari bake, nyuma yuko Kanye West yagaragaye mu bwato ipantaro ayambariye munsi y'ikibuno.
Utitegereje neza wagira ngo Bianca Censori yambaye ubusa hasi
