Urushako rwa Kanye West n'umugore we Bianca Censori rukomeje kurikoroza, nyuma yuko hari amakuru avuga ko uyu muraperi akaba n'uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian , bivuzwe ko yashyizeho amabwiriza akakaye agomba kugenga uyu mugore we.
Kanye West ategeka umugore we gukora ibyo yifuza gusa
Amakuru y'ikinyamakuru Daily mail, avuga ko ibi yabikoze abonyujije mu buryo bwo kwemeza uyu mugore ko bagomba kwizerana, kugeza ubwo yakira amategeko ye.
Bivugwa ko amategeko West yashyizeho arimo: kuba uyu mugore atagomba kuvuga cyangwa kwambara ibyo yishakiye. Harimo kandi, kuba atagomba kurya ibyo ashatse byose, ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri, kabone nubwo Kanye West we ataba arimo kuyikora.
Kugeza no ku myambaro, byose Bianca abikora agendeye ku mategeko ya Kanye West
Icyakora, si ibyo gusa kandi, kuko Kanye West benshi banamushinja guhindura uyu mugore igikinisho, amwambika ibyo ashatse, ataretse no kumuca ku nshuti ze.
