Umukinnyi wa firime, Jamie Foxx, ashobora kuba ari umwe mu bantu basogongeye ku buribwe bukomeye mu buzima, nyuma yo kugarukira ku irembo ry'i kuzimu, kubera indwara n'ubu itaramenyekana, indwara yakirutse muri Mata uyu mwaka.
Jamie Foxx arifuza gukora ubukwe nyuma yuko yari agiye gupfa Imana igakinga akaboko
Eric Marlon Bishop, wamenyekanye nka Jamie Foxx, yamaze ukwezi kurenga mu bitaro arembye, ku buryo benshi bibwiraga ko ashobora gupfa.
Ni muri ubwo buryo, amakuru mashya avuga ko nyuma yo kubona ko ubuzima ari ubusa, atenganya gukora ubukwe butunguranye n'umukunzi we Alyce Huckstepp.
Jamie Foxx yari agiye guhitanwa n'indwara kugeza n'uyu munsi itaramenyekana
Icyakora, benshi batangiye kugira impungenge bavuga ko uyu mugabo w'imyaka 55, igitutu yashyizweho n'uburwayi gishobora kuba ari cyo kigiye gutuma ashyingirwa, bityo akaba atagiye kurushinga na Alyce kuko abishaka, ahubwo ari ukubera ko ari we afite.
