Iyegura rya Minisitiri w’Intebe  ryateje urujijo muri politiki y'u Bufaransa

Iyegura rya Minisitiri w’Intebe ryateje urujijo muri politiki y'u Bufaransa

 Oct 6, 2025 - 16:50

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mirimo ye yari amaze ibyumweru bike ayishyikiriye,maze abikora amasaha make nyuma yo gutangaza Guverinoma ye nshya.

Icyi cyemezo cyakajije umwiryane wa politiki mu gihugu kandi giha umurindi abatavuga rumwe na leta bari basanzwe bagaragaza ubushake bwo guhirika ubutegetsi buriho.

Icyo gikorwa cya Lecornu hamwe na Guverinoma kibaye nyuma y’amasaha 14 gusa batangaje urutonde rwa abaminisitiri cyanditse amateka nk’ubutegetsi bwamaze igihe gito cyane mu mateka y’Ubufaransa.

Lecornu, wari washyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu kwezi gushize nyuma y’imyigaragambyo yari yavanyeho uwamubanjirije, yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe hamwe n’ubwa Guverinoma ye yose kuri Perezida Macron.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko abo ba minisitiri bari bateganyije gukora inama yabo ya mbere kuri uyu wa Mbere.

Iryo tangazo ryasobanuye ko Lecornu yashyikirije Perezida Macron ibaruwa y’ubwegure bwa Guverinoma ye, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ishyirwaho rya guverinoma nshya ryarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi, babonaga ko iyo goverinoma idafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu muri iki gihe.

Iyegura rya Minisitiri w’Intebe w'u Bufaransa rikomeje kuba amayobera