Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ryatoye umuyobozi mushya ku rwego rw’Isi

Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ryatoye umuyobozi mushya ku rwego rw’Isi

 Jul 6, 2025 - 15:44

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Nyakanga 2025, abarenga 90% by’intumwa zitabiriye Inteko Rusange y’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (General Conference Session) batora Erton Carlos Köhler nka Perezida mushya w’iri torero ku Isi.

Ni amatora yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari agamije gutora umuyobozi mushya ugomba gusimbura ucyuye igihe, Theodore Norman Clair Wilson w'imyaka 75 wari umaze imyaka 15 ari umuyobozi w'Itorero  ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ku Isi.

Umuyobozi mushya Erton Carlos Köhler ufite imyaka 55 y'amavuko, yari amaze igihe ari Umunyamabanga Mukuru w'Inama nkuru y'itorero( GC) ndetse yayoboye iri torero muri Amerika y'Amajyepfo kuva mu mwaka 2007 kugeza 2021.

Erton Carlos Köhler yatsinze amatora ku majwi 1721(Yego)  ku 188 (Oya)  bingana na 90.15%  mu gihe mu mwaka wa 2022,  Perezida ucyuye igihe Ted N. C. Wilson we atondwa yatsinze ku majwi angana na 75%.

Umuyobozi mushya w’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi, nyakubahwa Erton Carlos Köhler yabaye Umunya-Brazil wa mbere utorewe uyu mwanya gusa afite ikizamini gikomeye cyo guhangana n'igabanuka ry'urubyiruko rwinjira mu itorero.

Imibare igaragaza ko hagati ya 2011 na 2020, abantu 674,000 bari hagati y’imyaka 17 na 30 basezeye mu itorero, mu gihe 534,000 b’iyo myaka binjiyemo.

Bivuze ko hari igabanuka ryegereye  30%, ariko ubwitabire bw’urubyiruko buri kugabanuka (iyi mibare n'iyo mu gace  yayoboye ko muri Amerika y'Amajyepfo).

Erton Carlos Köhler afite ikizamini cyo kongera urubyiruko rwinjira mu itorero

Theodore Norman Clair Wilson  ucyuye igihe yatangiye kuyobora mu mwaka 2010