Inyubako za leta zatwitswe! Imbuga nkoranyambaga zarikoze muri Nepal

Inyubako za leta zatwitswe! Imbuga nkoranyambaga zarikoze muri Nepal

 Sep 10, 2025 - 12:27

Imyigarabambyo ikomeje gufata indi ntera muri Nepal nyuma y’uko guverinoma yafashe icyemezo cyo guhagarika imbuga 26 za interineti zirimo Facebook, Whatsapp X na YouTube.

Ni icyemezo cyafashwe nk’uburyo bwo kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, ariko cyarakaje cyane urubyiruko rwa Gen Z rwahise rwirara mu mihanda rugaragaza ko rwamaganye ikandamizwa ry’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Imyigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Kathmandu isakara mu mijyi ya Pokhara, Butwal, Bhairahawa na Bharatpur. Abigaragambya bageze aho bagaba igitero ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko iri New Baneshwar, banayishumika umuriro ku muryango wayo wa kabiri. Singha Durbar, icyicaro gikuru cya guverinoma, na cyo cyibasiwe n’umuriro.

Amakuru yatanagajwe na leta agaragaza ko abantu bari hagati ya 14 na 19 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri ayo makimbirane. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso, amazi akaze n’amasasu mu rwego rwo gutatanya abigaragambya.

Igitutu cy’iyi myigaragambyo cyatumye Minisitiri w’Intebe K.P. Sharma Oli yegura ku mirimo ye. Nyuma y’iyegura rye, ingabo zoherejwe mu mihanda kugira ngo zigarure ituze ryari ryahungabanye mu gihugu hose.

Nepal iri mu bihe bikomeye, mu gihe abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga gishobora kuba cyari intangiriro y’imvururu imbarutso ku baturage barwanira ubwisanzure.

Inyubako za leta zatwitswe kubera ihagarikwa ry'imbuga nkoranyambaga