Intandaro y'amarira Paul Pogba yasutse ubwo yasinyaga muri AS Monaco

Intandaro y'amarira Paul Pogba yasutse ubwo yasinyaga muri AS Monaco

 Jul 2, 2025 - 18:01

Kizigenza mu mupira w'amaguru, Paul Pogba yahishuye uko yatereranwe n'abantu bose barimo n'umugore we wamutaye akigendera nyuma y'uko ahagaritswe mu mupira w'amaguru ubwamamare n'amafaranga bikayoyoka.

Uyu mugabo uherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya AS Monaco, yavuze ko akimara guhagarikwa mu mupira w'amaguru igihe kingana n'imyaka ine, ubuzima bwe bwose bwahise buhinduka ndetse n'abantu baramuhindukana.

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yumvikanye avuga ko icyo gihe abantu bahoze ari inshuti ze magara batangiye kujya bamwirinda.

Ati "Namenye ko ubuzima ari ubusa ubwo nahagarikwaga mu mupira w'amaguru imyaka ine. Ubwo ntari nkiri Pogba w'umukire n'umukinnyi w'icyamamare, abantu batangiye kungendera kure."

Yakomeje avuga ko n'abantu bajyaga bamutumira mu birori bikomeye byo kumurika imideri, batangiye kumwicaho.

Yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ndetse n'ubu kikimukomeretsa umutima, ni uko n'umugore we yahise amusiga akigendera. Pogba avuga ko ibyo byamweretse ko uwo mugore nta rukundo yari amufitiye ahubwo yari yaje akurikiye amafaranga gusa.

Ati "Ikintu kibi cyane n'ubu kikinshengura umutima uyu munsi, ni uko n'umugore wange yantaye. Yari ahari kubera amafaranga n'ubwamamare. Yagaragaje ko atigeze ankunda bya nyabyo."

Icyakora nubwo byamugendeye bityo, Pogba avuga ko byatumye asobanukirwa abantu yabanaga nabo, kuri ubu akaba atagihamagara n'inshuti zimuryarya.

Mu minsi ishize ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya AS Monaco, nibwo yibutse ibyo yanyuzemo niko guhita asuka amarira.

Pogba yahishuye ko umugore we yamutaye ubwo yahagarikwaga mu mupira w'amaguru 

Pogba aherutse gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri AS Monaco 

Ubwo yasinyaga yasutse amarira