Intambara ikomeje gututumba! Israel yaburiye abaturage ba Iran

Intambara ikomeje gututumba! Israel yaburiye abaturage ba Iran

 Jun 15, 2025 - 12:58

Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara n’ubutegetsi bwa Israel, abaturage bose ba Iran basabwe guhita bava mu bice byegereye ibikorwa bya gisirikare cyangwa ibigo bifasha ingabo za Iran, mu gihe hakomeje kuzamuka umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Israel yavuze ko iki cyemezo kigamije gukumira impfu z’abasivile, hagendewe ku byemezo bishobora gufatwa nyuma y’ibitero bivugwa ko birimo kugabwa na Iran ku butaka bwa Isiraheli muri iyi minsi.

Mu butumwa bwayo, Israel yagize iti:"Itangazo ry'ubutabazi ku baturage bose ba Iran: Buri wese uri cyangwa uzaba ari hafi y’inganda zikora intwaro za gisirikare ndetse n’ahakorera inzego zifasha izo nganda arasabwa kuhava byihuse no kutahagaruka kugeza igihe tuzongera kbamenyeshereza."

Iri tangazo ryasomwe nk'igitutu gikomeye ku butegetsi bwa Teheran, aho benshi mu basesenguzi babibona nk’intambwe ijya imbere mu myiteguro yo kwihorera kweruye  kwa Israel.

Hashize igihe umubano wa Israel na Iran urushaho kuzamba, cyane cyane nyuma y’ibitero byo mu kirere no mu buryo bw’ikoranabuhanga byagiye bivugwa hagati y’impande zombi. Gusa ibi bisanzwe byabaga mu buryo buteruye, ariko muri iyi minsi ibintu byahinduye isura, ndetse iri tangazo rikaba ryafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ibintu bishobora kurushaho gufata indi ntera.

Nubwo nta kintu cyihariye cyatangajwe ku gihe cyangwa uburyo igikorwa kidasanzwe icyo ari cyo cyose gishobora gukorwa, Israel irasaba abaturage ba Iran kujya kure y’ahantu hose hafite aho hahuriye n’igisirikare. Ni ibintu bitari bisanzwe kumvwa mu mibanire y’ibi bihugu, ndetse bikaba biteye impungenge ku mutekano w’akarere.

Kugeza ubu, guverinoma ya Iran ntiragira icyo itangaza ku butumwa bwa Israel, ariko abasesenguzi mpuzamahanga barakomeza gukurikiranira hafi ibishobora gukurikira iryo tangazo.

Ni ni mu gihe kandi ibihugu byombi  byaraye bikiranyeho ibitero bikomeye byahitanye abantu 91 ku mpande zombi.