Impamvu atitabiriye ifungurwa rya Kigali Universe, Umubano we na Gael: Muyoke Alex yatangaje

Impamvu atitabiriye ifungurwa rya Kigali Universe, Umubano we na Gael: Muyoke Alex yatangaje

 May 28, 2024 - 07:12

Nyuma y’uko byakunze kuvugwa ko Muyoboke Alex umenyerewe mu gufasha abahanzi batandukanye ndetse n’umushoramari Coach Gael badacana uwaka ndetse Muyoboke akaba ataragaragaye mu birori byo gufungura Kigali Universe ya Gael, yavuze impamvu atagiyeyo akomoza no ku mubano wabo.

Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko Muyoboke Alex ndetse na The Ben badacana uwaka no kwa Coach Gael na Bruce Melodie bitewe n’ibyagiye bivugwa n’impande zombi ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasiba kugaragaza ibimenyetso ariko kandi Muyoboke we ntabona ko hari ikibazo baba bafitanye na bo.

Abitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro inyubako ya Kigali Universe izajya yakira imikino itandukanye mu Rwanda no muri Afurika y’i Burasirazuba yubatswe na Coach Gael, batunguwe no kutabonayo Muyoboke Alex yaje gushyigikira mugenzi we nyamara ajya avuga ko nta kibazo bafitanye.

Ibi byatumye hatangira kwibazwa niba koko aba bombi baba bajya imbizi ariko akaba ataraje kumushyigikira mu gikorwa nk’iki, gusa Muyoboke we ibyo kuvuga ko bafitanye ikibazo na Gael yongeye kubitera utwatsi.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Muyoboke yabajijwe niba koko amakimbirane avugwa hagati ye Gael ari yo yaba yaratumye atajya kumushyigikira mu gikorwa cyo gufungura iriya nyubako ariko abitera utwatsi.

Muyoboke Alex yavuze ko nta kibazo afitanye na we ko ahubwo impamvu yatumye atajyayo, byatewe n’uko atigeze atumirwa kandi ubusanzwe muri kamere ye ibintu byo kuvumba aho atatumiye atari ibintu bye.

Yagize ati “Ntabwo bantumiye […] Ntabwo njya mvumba ngewe.”

Muyoboke Alex yavuze ko atagiye mu birori byo gufungura Kigali Universe kuko atigeze atumirwa