Ibi bintu ubusanzwe bidakunze kubaho, byabaye muri Gashyantare 2015 mu bitaro byo muri Hong Kong ho mu Bushinwa, aho uyu mwana w’umukobwa yavukiye bagasanga nawe atwite abana babiri b’impanga.
Mbere y’uko uyu mwana avuka, Nyina yajyaga abwira abaganga ko aba yumva aremerewe cyane bidasanzwe gusa abaganga bo ntabwo babashije kumenya icyabiteraga kugera ubwo umwana yavukaga.
Ubwo uyu mwana yavukaga abantu benshi baguye mu kantu ubwo basangaga nawe atwite, bakibaza niba nta ngaruka bizamugiraho ndetse bibaza ukuntu byashoboka ko umwana ukivuka ashobora gutwika nta mibonano mpuzabitsina yakoze.
Ni ibintu bitari gushoboka na gato kuba umwana muto bigeze aho yazababyara, cyane ko umubiri we wari utaragira ubwo bushobozi. Ibi nibyo byatumye abaganga bafata umwanzuro wo kumubaga nyuma y’ibyumweru bitatu avutse, bamukuramo ibyo bice by’abana byari byaratangiye kwirema.
Dr. Nicholas Chao wari mu itsinda ry’abaganga bitaga kuri uwo mwana kugira ngo bamukuremo ibyo bice, yavuze ko icyo gikorwa cyagenze neza ku buryo uwo mwana na nyina baje gusezererwa barataha, gusa avuga ko nawe ibyo bintu ari ubwa mbere yari abibonye kuva yatangira kuvura.
Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumenya akanunu k’uyu mwana, aho benshi bibajije uko ubuzima bwe buhagaze nyuma y’ibyo byamubayeho.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Live Scheme’, avuga ko ubu uyu mwana ameze neza, nta kibazo na kimwe yagize ndetse ubu umubiri we urakora bisanzwe nk’abandi bose.
Ibi byamubayeho ni bibaho gake cyane bizwi nka ‘Fetus-in-fetu’ mu ndimi z’amahanga, aho bishobora kuba nibura ku mwana umwe mu bana 500,000 bavutse ku Isi, gusa kugera n’ubu ntabwo haramenyekana uko biba byagenze kugira ngo bibeho.
Raporo igaragazwa n’umuryango ‘World Health Organization’, ivuga ko ibi bimaze kugaragara inshuro zigera kuri 200 mu bitaro bitandukanye ku Isi.
