Diogo Jota wakiniye amakipe arimo Liverpool kuva mu mwaka wa 2020, Wolverhampton Wanderers, Atlético Madrid ndetse na FC Porto yitabye Imana nyuma yo gushyingiranwa n'umugore we Rute Cardoso mu byumeru byari bigiye kuzura bibiri.
Aba bombi (Diogo Jota n'umugore we Rute Cardoso) bamenyanye bafite imyaka 13 y'amavuko, bahuriye i Porto muri Portugal biyemeza kubana ku myaka 28 nyuma yo kubyarana abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.
Umwana wa mbere bamwibarutse muri 2021, uwa kabiri avuka muri 2023, mu gihe undi bamwibarutse mu mwaka ushize wa 2024.
Byinshi ku rupfu rwa Diogo Jota n'umuvandimwe we André Silva
Diogo Jota ni umwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru beza bakinaga mu ikipe ya Liverpool kuva mu mwaka wa 2020 yajemo avuye mu ikipe ya Wolverhampton.
Umuvandimwe we André Silva w'imyaka 25 y'amavuko we yakiniraga ikipe ya F.C. Penafiel ikina icyiciro cya kabiri muri Portugal.
Aba bombi bakoze impanuka bari mu modoka imwe mu gihugu cya Esipanye mu ntara ya Zamora. Polisi yo muri ako gace yemeje ko impanuka yatewe n'ipine ry'imodoka ryabo ryapfumutse maze ikarenga umuhanda igihe bajyeragezaga kunyura ku modoka yari imbere yabo.
Bamwe mu bantu bazwi bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rwa Diogo Jota n'umuvandimwe we André Silva, harimo Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, Keir Starmer, Cristiano Ronaldo, abakinnyi benshi ba Liverpool ndetse n'ab'ikipe y'igihugu ya Portugal.
Diogo Jota n'umugore we Rute Cardoso bari bafitanye abana batatu
Diogo Jota n'umuvandimwe we André Silva bose bapfiriye muri iyi mpanuka
