Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown, rwagombaga gusomwa uyu munsi rwasubitswe, nyuma yuko ubushinjacyaha bushyikirije urukiko ibimenyetso bishya.
Urubanza rwa Titi Brown rwagombaga gusomwa uyu munsi, rwongeye gusubikwa
Urubanza rwagombaga gusomwa uyu munsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa ubucamanza buhitamo kurwimurira tariki 13 z'ukwezi gutaha, nyuma yo gusanga rutari gusomwa uyu munsi, mu gihe uregwa(Ishimwe Thierry) atariregura ku bimenyetso bishya byatanzwe.
Ishimwe Thierry (Titi Brown) yaherukaga kuburana tariki 20 Nyakanga muri uyu mwaka yiregura ku birego yaregwaga byo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, akanamutera inda.
Icyakora, Titi Brown yari yahakanye ibyo aregwa, cyane ko n'ibizamini byakozwe harimo n'iby'uturemangingo ndangasano(DNA) , byagaragaje ko inda atari iya Titi.
Titi Brown, urubanza rwe rumaze gusubikwa ubugira gatandatu
Titi Brown yatawe muri yombi ku wa 10 mu Gushyingo 2021, maze tariki 3 Ukuboza 2021 akatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021. Urubanza rwa Ishimwe Thierry (Titi Brown), rukomeje kuba agatereranzamba, kuko rumaze gusubikwa ubugira gatandatu.
