Harmonize akomeje kwitabaza abahanzi bo hanze ya Tanzania

Harmonize akomeje kwitabaza abahanzi bo hanze ya Tanzania

 Aug 7, 2024 - 19:38

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize akomeje gahunda yo kurenza umuziki we imbibi za Tanzania akaorana n'abahanzi mpuzamahanga, aho ubu agiye gukorana n'umunya-Cameroon Libianca.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Rajab Kahali wamenyekanye nka Harmonize ari hafi gushyira ahagaragara amashusho ya y’indirimbo “Side Niggah remix” irimo umuhanzi ukomoka muri Cameroon, Libianca Kenzonkinboum.

Harmonize yemeje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, asaba abafa kuzaryoherwa n’iyo ndirimbo.

Libianca ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika, kuko indirimbo ye ‘People yasohoye mu 2022, yakoze neza kandi iza ku mwanya wa kabiri ku mbonerahamwe ya Billboard Afrobeat yo muri Amerika ndetse n’imbonerahamwe ya Afrobeats mu Bwongereza.

Indirimbo ‘Side Niggah’, biteganijwe ko izasubirwamo, ni imwe  mu zigize Album ya Harmonize yo mu 2023 ‘Visit Bongo’, iriho izindi ndirimbo nka ‘Single Again’, ‘Dear X’, ‘Boss,’ n’izindi.