Hamwe guceceka bifatwa nko gusuzugura uwo muri kumwe, Finland ho bifite igisobanuro gikomeye

Hamwe guceceka bifatwa nko gusuzugura uwo muri kumwe, Finland ho bifite igisobanuro gikomeye

 Jun 13, 2025 - 11:00

Mu gihe mu mico imwe n’imwe guceceka hagati y’abantu bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubwoba, kubura icyo uvuga, cyangwa ikimenyetso cy’uko ibintu bitifashe neza, mu muco w’abany-Finland ho siko bimeze. Muri Finland, guceceka bifite agaciro gakomeye, aho ari uburyo bwo kugaragarizanya icyubahiro, kubana mu mahoro, no guha umwanya amarangamutima n’ibitekerezo bya mugenzi wawe.

Uwo muco bawuhaye izina rya hiljaisuus., aho batawufata nko guceceka gusa, ahubwo ari ugutega amatwi, kubana, no kwerekana ko uhari, n’iyo nta jambo na rimwe waba uvuze.

Mu buzima bwa buri munsi, abanya-Finland bakunze kubana muri iri ubwo buryo, yaba ari igihe bari muri sauna, batemberana bisanzwe, cyangwa bicaye hamwe nk'inshuti.

Mu busanzwe, kuvuga byinshi cyangwa ibiganiro bidafite aho bihuriye n’ibitekerezo byimbitse ibizwi nka small talk mu rurimi rw’Icyongereza, ntibikunzwe muri Finland. Ahubwo, umwanya uciye bugufi, urangwa n’ubwitonzi, niwo utanga amahirwe yo gutekereza no kumva neza uko wowe na mugenzi wawe mwiyumva.

Uyu muco utuma abanya-Finland barangwa n’itumanaho ryuje ubushishozi. Bazi gutega amatwi, bakumva ko ijambo rishobora gutegerezwa, kandi ko kumva uko mugenzi wawe ameze bishobora kudasaba amagambo. Ni na yo mpamvu uko guceceka batagufata nk’ubusa, ahubwo ari ubutumwa.

Mu gihe isi igenda irushaho gutera imbere mu itumanaho kubera imbuga nkoranyambaga, telephone na mudasobwa zidahwema kuvuga, umuco wa hiljaisuus uduha isomo ry’ingenzi: rimwe na rimwe, guceceka si ubusa. Ni ikimenyetso cy’uko turi kumwe na bagenzi bacu mu buryo bwimbitse.

Nk’uko bivugwa n’abanya-Finland ubwabo, gusangira ituze bifite agaciro kurusha gusangira amagambo.