Hamenyekanye impamvu ibyuma byapfiriye kuri Kirikou wenyine bigashinjwa Abanyarwanda

Hamenyekanye impamvu ibyuma byapfiriye kuri Kirikou wenyine bigashinjwa Abanyarwanda

 Oct 20, 2025 - 19:09

Nyuma y’uko umuhanzi Kirikou Akili ahuye n’uruva ibyuma bikamupfiraho ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo ‘Let’s Celebrate’ cyabaye mu ijoro ryakeye muri ‘Mundi Center’ bigatuma Abarundi bikoma Abanyarwanda ko aribo babimuzimirijeho ku bushake, hamenyekanye nyirabayazana w’ibyo byose.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Kigali Protocol, Joshua wateguye iki gitaramo yanyomoje abakomeje kwikoma abateguye iki gitaramo babashinja kuzimiriza ibyuma kuri Kirikou Akili, avuga ko ibyo ari ibinyoma ahubwo byose byapfiriye ku ba-Dj Kirikou ubwe yizaniye.

Yavuze ko mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera, Kirikou yari yamusabye kumushakira umuntu uzamucurangira. Niko byagenze kuko Joshua yamushakiye uwitwa DJ Drizzy, ariko Kirikou ageze mu Rwanda ntibabasha guhuza.

Joshua yaje kumuha Dj Brianne ngo abe ari we bazakorana, ariko biza kurangira umunsi w’igitaramo ugeze Kirikou ataroherereza indirimbo Brianne azamucurangira.

Nyuma nibwo baje kumenya ko Kirikou yavuganye n’aba-Dj baturutse i Burundi ariko bamaze iminsi mu Rwanda, bamusaba ko bazamucurangira nawe arabyemera.

Ku munsi w’igitaramo, baba Dj nibo baje gucurangira Kirikou ndetse baza bitwaje ibyuma byabo bwite baza gukoresha. Kirikou agiye kujya ku rubyiniro nibwo bacometse bya byuma byabo.

Ibi byuma byabo byaje kubatenguha bitewe n’uburyo byari bishaje, bitangira gucikagurika amajwi atagenda neza ndetse biza kuzima burundu ubwo Kirikou yari ageze ku ndirimbo ya gatatu, birangira yiyemeje gukoresha umunwa bisanzwe aririmbana n’abafana, gusa aza kubona ko bitakunda birangira avuye ku rubyiniro.

Kirikou amaze kuva ku rubyiniro, abamucurangiraga nabo nibwo bacomokoye bya byuma byabo. Icyakora mbere y’uko Kirikou ava ku rubyiniro, abo ba-Dj bagiriwe inama yo gucomeka ku byuma bisanzwe byazanywe n’abateguye igitaramo ariko barinangira.

Bamaze kuva ku rubyiniro, ibyuma bisanzwe byaracometswe ari nayo mpamvu Davis D yaririmbye nta kibazo ibyuma bifite bimeze neza, ariho abantu batangiye kuvuga ko ari akagambane Kirikou yakorewe.

Kirikou amaze kuva ku rubyiniro, abo bari kumwe mu itsinda rye batangiye guserera n’abari mu rwambariro (back stage) b’Abanyarwanda babashinja kuzimya ibyuma kubera urwango bafitiye Abarundi. Kirikou aho yari mu modoka yaje kubona bikomeye arasohoka na we aza kurwana.

Hafi aho hari Umunyamakuru uzwi nka ‘Patrick The Entertainer’, Kirikou amubona ari gufata amashusho y’abari kurwana. Kirikou yaje guhita amwadukira barafatana ashaka kumwambura telefone ngo areke gufata amashusho.

Muri izo mvururu, byarangiye umunyamakuru Patrick abuze telefone ye itwawe n'abo basereraga ndetse yahise yihutira kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo telefone ye ikurikiranwe bamenye aho yarengeye.

Ubwo Umunyamakuru wa The Choice Live yavuganaga na Patrick ahagana saa 15:00 z'igicamunsi, yaduhamirije ko iyi telefone itaraboneka.

Igitaramo cyafunzwe kitarangiye…..

Uretse kuba hajemo izo mvururu, iki gitaramo ntikigeze kirangira kuko Polisi yaje kubafungira bitewe n’uko amasaha babahaye yari yarangiye.

Abacurangiye Kirikou bakoresheje ibyuma bishaje bituma bibatenguha