Ni nyuma y'uko FIFA yashyize kuri konti yayo ya X (yahoze ari Twitter), icyapa cyamamaza igikombe cy'Isi 2026, kiriho abakinnyi bakomeye bo mu bihugu byamaze kubona itike yo kwitabira irushanwa, nka Lionel Messi, Kylian Mbappé ndetse na Erling Haaland.
Nyamara muri Portugal, aho Ronaldo ari kapiteni akaba n’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose, FIFA yahisemo kwerekana Bruno Fernandes, ibintu byashavuje abafana.
Abafana ku isi hose bagaragaje uburakari n’akababaro, bavuga ko bitumvikana uburyo umukinnyi ufite izina rikomeye nka Cristiano Ronaldo yasigazwa inyuma ku kirangi cy’irushanwa akomeje kuba umwe mu byamamare bikurura abafana n’isoko ry’ubucuruzi.
Ronaldo ategerejwe gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatandatu, kandi gishobora no kuba ari cyo cya nyuma mu rugendo rwe rwa ruhago.
Bitewe n’igitutu cyari cyamaze gufata indi ntera, FIFA yahise ikuraho icyo cyapa mu gihe gito cyane nyuma yo kugishyira hanze.
Kugeza ubu, FIFA ntirasobanura impamvu nyayo zatumye Ronaldo atagaragara kuri icyo cyapa ndetse n’impamvu yo kuyikuraho mu maguru mashya.
Ibi bikomeje gutuma abafana bibaza niba ari amakosa yatunguranye cyangwa politiki yo hagati mu muryango uyobora ruhago ku isi.
Cristiano ntabwo yari yagaragaye ku cyapa cya FIFA kugaragaza amakipe amaze kubona itike y'igikombe cy'isi 2026
Abafana ntabwo bishimiye kuba Cristiano Ronaldo atagaragaye kuri icyo cyapa
