Eminem akomeje kwereka inyinya uwahoze ari umugore we

Eminem akomeje kwereka inyinya uwahoze ari umugore we

 Sep 25, 2023 - 23:38

Nyuma yo kumwegurira inzu yo kubamo n'abana be, Eminem yanahaye uwahoze ari umugore we umwenda.

Uwahoze ari umugore wa Eminem, Kim Mathers, yimutse bwa kabiri mu mwaka umwe, aho yagiye mu nzu nto ku yo yari asanzwe atuyemo, binavugwa ko yari yarubatswe na Eminem akayigabira abana be n'uyu mugore.

Eminem akomeje gufasha uwahoze ari umugore we

Biravugwa ko yimukiye mu nzu ifite agaciro k'igice cya miliyoni y'amadorari, mu rwego rwo kwifuza kuba mu nzu iri ku rwego rwe nk'umuntu udafite umugabo, nyuma yo guhura n'impanuka y'imodoka yamushegeshe muri 2015.

Uyu mugore yimutse mu nzu byavugwaga ko yaguriwe n'uwahoze ari umugabo we Eminem, wanamuhaye umwenda w'ibihumbi 615,000, abinyujije mu kigo cye Shady Games Inc, kugira ngo abashe kugura iyi nzu nshya.

Kim Mathers yagiye ahura n'ibibazo bikomeye mu mwaka ushize

Uyu mugore Mathers, yahuye n'iminsi itoroshye mu mwaka ushize, nko kubura nyina umubyara, ndetse yanagerageje kwiyahura inshuro nyinshi.

Nyuma yaje kuvurwa, ndetse agenda agaruka ku murongo, ku buryo binashoboka ko ari na yo mpamvu yashakaga inzu nshya ishobora kumufasha gutuza.