Intambara y'ubutita imaze iminsi ihanganishije abahanzikazi bakomeye muri Uganda Sheebah Karungi na Cindy Sanyu biturutse ku mpamvu zo gutegura ibitaramo byabo ku munsi umwe wa tariki ya 15 Nzeri 2023, ibi byatumye abahanzi banyuranye nabo batanga ibitekerezo kuri iryo hangana ndetse buri wese afata uruhande.
Spice Diana niwe wabaye uwa mbere mu kuvuga kuri iryo hangana rimaze iminsi aho buri wese yemeza ko ari we muhanzi mwiza kuruta abandi. Aha Spice akaba yaravuze ko bose azajya kubashyigikira. Kuri iyi nshuro Eddy Kenzo usanzwe ukuriye Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda rya 'Uganda National Musician Federation (UNMF)' nawe yagize icyo avuga kuri iyo ntambara y'amagambo.

Intambara y'ubutita hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu imaze gufata intera
Eddy Kenzo akaba yavuze ko yabikunze cyane kuko ngo ari uguhanganira mu muziki atari imbonankubone. Akaba yemeza ko byose ari ubucuruzi kandi abantu bakwiye kuza kubashyigikira kuko ngo ihangana mu muziki ntabwo ari ribi, ahubwo ngo byaba bibi ari uko bibaye mu buzima busanzwe.
Mu gihe Eddy Kenzo yarimo agaruka ku ihangana rya Sheebah na Cindy, akaba yahise yibutsa ko we nta muhanzi uri ku rwego rwo guhangana nawe mu muziki wa Uganda kuko ngo yabarenze. Ati " Ntabwo najya guhangana. Umuntu utekereza ko twahangana azaze tuge muri Senegal cyangwa muri Colombia."

Eddy Kenzo aremeza ko nta muhanzi bahangana muri muzika ya Uganda
Umuririmbyi wa 'Stamina,' ibi yatangaje, bamwe bakaba babifashe nkaho nawe ashaka umuhanzi bahangana mu kwamamaza alubumu ye yenda gusohora nubwo atari yatangaza byinshi kuri yo. Gusa ku rundi ruhande bamwe bakaba babifashe nko kwishongora kuko bemeza ko i Kampala hari abahanzi bahangana nawe barimo Spice Diana.
Eddy Kenzo yinjiranye ubwishongozi mu ntambara y'ubutita hagati ya Sheebah na Cindy
— the choice_live (@thechoice_live) August 25, 2023
Kwishongoranaho biri kuranga #SheebahKarungi na #CindySanyu bafite igitaramo ku munsi umwe wa tariki ya 15 Nzeri 2023, #EddyKenzo yavuze ko ntacyo bitwaye kuko ngo batarwana imbona nkubone. pic.twitter.com/emmHV48wYH
