Drake yarokoye ikipe yo mu Butaliyani

Drake yarokoye ikipe yo mu Butaliyani

 Aug 10, 2024 - 16:45

Umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake usanzwe uzwiho gukunda cyane siporo, ubu ni intwari mu Butaliyani nyuma yo gufasha ikipe ya Venezia FC kwishyura imyenda yari igiye gutuma isenyuka.

Umuraperi Drake yongeye kwerekana ko akunda umupira w'amaguru afasha ikipe Venezia FC, ikipe y'umupira w'amaguru mu Butaliyani, ayifasha gukusanya miliyoni 40 z'amadolari kugira ngo ayirinde guhomba no gusenyuka.

Iyi kipe yashinzwe mu 1907, yagize ibibazo byamafaranga vuba aha nyuma yo kugaruka muri Serie A, ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Butaliyani, kubera imyenda myinshi yari ifite.

Nyuma yo kubona iyi kipe igiye kurimbuka,nyiri iyi kipe Brad Katsuyama yavuganye na Drake abinyujije kuri Matte Babel, umuntu ukomeye mu bahagarariye Drake, amusaba ubufasha.

Drake yahise atangira kwegera abashoramari bo muri Amerika ya ruguru batangira gukusanya inkunga kugeza bageze ku mafaranga yo kwishyura imyenda yose, ndetse bagira n’ayo bayisigira yo gukoresha.