Ubucuruzi bw’umuziki wo muri Nigeria burimo gutera imbere bidasubirwaho no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, babifashijwemi n’abahanzi nka Burna Boy, Wizkid, na Davido bakomeje kuvuna umuheha bakongezwa undi ku rwego mpuzamahanga.
Nyamara, abagore benshi ni bo bihisha inyuma y’iyo ntsinzi y’umuziki wa Nigeria.
Dore abagore batanu bihishe inyuma y’insinzi n’iterambere rw’abahanzi b’ibikomerwzwa muri Nigeria.
1. Mariam Aduke – Joeboy
Uyu mugore witwa Mariam Aduke ni we Manager w’umuhanzi Joeboy. Mbere yo gutangira umwuga we mu ruganda bw’imyidagaduro, Mariam yari injeniyeri w’imiyoboro nyuma yo kubona impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gutunganya imiyoboro ya peteroli na gaze.
2. Elizabeth Sobowale – Adekunle Gold
Elizabeth Sobowale ni umuyobozi wa gahunda Music Business Academy for Africa (MBA Africa) ndetse akaba na Manager w’umuhanzi Adekunle Gold.
Elizabeth Sobowale afite uburambe bw’imyaka myinshi akora muri public relations ndetse akaba na Manager wa DJ Cuppy.
3. Bose Ogulu – Burna Boy, Nissi
Bose Ogulu, uzwi kandi ku izina rya Mama Burna, ni umucuruzi, akaba n’umuntu w’imuhanga mu kuzamura impano.
Ayobora umuhungu we Burna Boy mu bijyanye n’umuziki hamwe n’umukobwa we Nissi. Yayoboye Burna Boy kugeza muri 2014 ndetse no guhera muri 2017, ahabwa izina rya Mama Burna.
Yegukanye ibihembo kuri Burna Boy mu bihembo bitandukanye, birimo All Africa Music Awards, The Headies, na MTV Europe Music Award.
4. Jada Pollock – Wizkid
Jada yabaye izina rikomeye mu muziki wa Nigeria kubera nyuma yo gushyigikira no kuzamura izina ry’icyamamare muri Afrobeats, Wizkid, akarigeza ku rwego mpuzamahanga.
Yayoboye kandi andi mazina akomeye ku isi, nka Chris Brown na Pia Mia.
5. Amadi-Ogbonna Vanessa-Tiwa Savage
Uyu na we ni umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi bwa muzika. Kuri ubu akora nk’umuyobozi wa w’icyamamare muri Afrobetas Tiwa Savage, ndetse afite imikoranire ya hafi n’abandi bahanzikazi bakomeye, barimo Beyoncé na Nicki Minaj.
Si ibyo gusa kandi kuko yanagiye ategura ibindi byinshi, harimo n’igitaramo cya Davido cyabereye muri O2 muri 2019.
