Ku nshuro ya mbere iki kirego cyari cyaranzwe ariko ubushinjacyaha kuri iyi nshuro bwemeye gushyikiriza urukiko iki kirego cyatanzwe n'uwari umukunzi we, Larissa Natalya Ferrari.
Larissa Ferrari avuga ko Payet yakoreshje intege nke z'imitekerereze yari afite igihe bakundanaga akamukorera ibikorwa by'ihohotera harimo kumunywesha inkari ze, kumukombesha hasi, gushyira umutwe mu bwiherero ndetse no kumukubita mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Abunganira Payet bavuga ko aba bombi bakundanye ariko ko uburyo Larissa Natalya Ferrari asobanura ikirego cye ko ntaho bihuriye, ahubwo ko byinshi mu byo avuga ariwe wabyisabiraga Payet nko mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Ferrari we yagize ati: “Ndashaka ubutabera kuko yakoresheje intege nke zanjye z’amarangamutima kugira ngo ahaze amarangamutima ye ashingiye ku mibonano mpuzabitsina.”
Payet, yakiniye amakipe nka West Ham United, AS Saint-Étienne, Olympique de Marseille ndetse n'ayandi. Kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na Vasco da Gama yo muri Brazil.
Dimitri Payet yari yaratandukanye n’umugore we Ludivine bari bamaranye imyaka irenga 20 ndetse barabyaranye abana bane, ubwo yimukiraga muri Brazil mu 2023.
Larissa Natalya Ferrari arifuza ko yahabwa impozamarira kubera ibyo yakorewe
Dimitri Payet yakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye ku mugabane w'u Burayi
